Muri iyi manda y'imyaka 5 Perezida Kagame yatorewe, hakwiye kwibandwa ku ki?

Muri iyi manda y'imyaka 5 Perezida Kagame yatorewe, hakwiye kwibandwa ku ki?

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Hari byinshi byakozwe,dushima,ariko hari n'ibindi bitameze neza tutabura kugaya no kunengwa.
Mu bigaragara,n'ubwo atabasha kugeza ijisho kuri buri kimwe,ariko na bamwe mu bamwunganira,harimo ababaye impamvu ya byinshi bitagenda neza kandi birangira bishyize ubuzima bwa benshi aho bidakwiye ko bwakabaye buri. Buri wese,afite uko abibona n'uko abyifuza,ariko kandi twizeye neza ko hari igihe kizagera abo bireba babazwa inshingano,bikajya mu murongo:

1. MU BUVUZI:
Duhereye ku mitangire ya serivise,muri iki gice,kinafatiye runini abaturage, uhereye ku buryo umurwayi yakirwa mu mavuriro ya leta,bari ku rwego ruciriritse. Ko muvuga ko U Rwanda ruteye imbere mu ngeri zose no mu mategeko,ni irihe tegeko rirengera umuntu utanga serivisi mbi? Niba leta ibasha kumenya utasoze,ikamwirukaho,n'abatanga serivisi mbi mu bice bitandukanye,cyane mu mavuriro,kuki badahanwa? Amafaranga ahembwa bariya bitwa ba customer care,akwiye kugira ikindi akoreshwa,kuko na bo ubwabo bameze nk'abatisobanukiwe,nta burere,nta kinyabupfura.
-Minisiteri y'ubuzima mu nshingano zayo,
Niba muzirikana ko ibinyabiziga mutunze,byinshi biva mu misoro yacu,mutekereza iki ku binyabiziga biparikwa mu bitaro,moto,imodoka,n'ibindi bikoresho birimo na moteri zitanga amashanyarazi! Ni gute imodoka,akenshi ambulance,ishobora gupfa,itarenza na milioni 5 ngo ikorwe,ntinagurishwe abashobora kuyikoresha, ikaborera ahantu,ikamara imyaka n'imyaniko,bikarangira itakorwa,itanagurishwa?
Urugero muzarebe mu bitaro bya Kabgayi.

2. UMUTEKANO.

Muri rusange uru rwego ruza mu za mbere zigerageza. Ariko,nka polisi, iyo umushoferi afatiwe mu ikosa,ikinyabiziga cye kiba cyakoze irihe kosa? Niba ugitwaye afashwe,akabazwa amakosa yakoze,kuki ikinyabiziga kitarekurwa ngo gikoreshwe akazi cyakoraga,cyane ko kenshi usanga cyari gitunze benshi,baba abagikoresha n'imiryango yabo, ndetse n'imiryango ya ba nyiracyo!

3.IMIBEREHO MYIZA

Nta watinya kuvuga ko bitifashe neza kuri bamwe. Yego birumvikana abantu bose ntibazabaho kimwe,ariko hari ibintu by'ibanze bikwiye gutekerezwaho. Kurya,kwambara,aho kuba. Ni ikibazo kikigoye benshi. Biraterwa no kuba nta mirimo ihagije. Kenshi si uko imirimo idahari,ahubwo ni uko kuyihuza n'ubuzima abantu babayemo,byabaye inzozi. Hari umunyamakuru uherutse gutanga urugero rw'umuntu udafite akazi,uba i Nyamirambo,akabona akazi i Masoro. Niba umushahara we uzashirira mu matike,akazi arakareka.
Izo nganda na zo,niba koko leta y'u Rwanda ishishikajwe n'imibereho myiza y'abaturage bayo,ikwiye no kwinjira mu kibazo cy'imishahara. Umuntu akore,ahembwe bijyanye n'akazi yakoze n'igihe yagakoreye. Buri kigo kigire umuntu wa leta(cyane cyane ibikoresha abantu benshi),uzabasha kumva ibibazo by'abanyarwanda akabisesengura,akanagira ibyo ashakira ibisubizo. Byaba bimaze iki se kumva ko umuturage akora,atabasha no kwikodeshereza inzu yo kubamo? Atabasha no gutunga umuryango we!

-IBICIRO KU ISOKO: ku kigero kinini,biragoye. Ntabwo uyu munsi ikilo cy'umunyu cyaguraga 300 cyagura 600. Uhita wibaza ibindi bicuruzwa. Biragoye ko umuntu uhingira amafaranga,yabasha gutunga umuryango,niba umunsi wose ahingira gusa amafaranga atatuma barya no ku manywa gusa.
Nyamara iyo urebye,u Rwanda rufite ubutaka,amazi n'amasoko ahagije. Ariko abayobozi ni bo bazi aho uwo musaruro uhagije uzakemura ikibazo cy'imirire ugasagurirwa n'isoko,kuruta wa mutarage. Bibuke ko babereyeho kumufasha gutekereza. Ntabwo amafaranga akwiye gushirira mu kugerageza imbuto zidatanga umusaruro. Niba bimwe mu bicuruzwa,cyane ibihingwa bifite amafaranga ku isoko mpuzamahanga,birababaje kubona umuntu yaza kugura avoka z'umutirage ku mafaranga 100 ku kilo, ngo awe ajye kukigurisha 7,000. Mumwongerere agaciro n'ubumenyi,abashe kubeshwaho n'ibyo yashoyemo ingufu ze na we.

AMAZI: hafi ya buri gice cy'igihugu,hari ikibazo cy'amazi kandi birakabije. Ni gute kanyamigezi yirirwa yingingirwa guha abantu amazi,ko bayishyura, uyu muco kuki uhabwa intebe? Kandi ko abayobozi baba babibona,kuki bigira ba ntibindeba?

4. UBUREZI

Birababaje kubona tuvuga ko u Rwanda ruteye imbere muri byinshi, ariko umunyarwanda akarangiza kaminuza,ajya gushaka moto yo gutwara undi ajya gushaka aho yicuruza.
Byari bikwiye ko umunyarwanda ahabwa uburezi bufite ireme,aho arangiza akenewe. Uyu munsi,mu myaka yose ishize, u Rwanda rwigisha icyongereza, nyamara ruracyakeneye abarimu baturutse hanze,benshi,bahembwa akayabo!! Kuki rwo rutigisha icyo gifaransa,ngo rwohereze abarimu mu bindi bihugu na rwo? Ntitwanze abaza kurukoramo,kuko amahirwe yabo niba ari ho ari,ntitwayababuza.
Ntabwo bikwiye ko tugira abakobwa bigira kaminuza kujya gusaba lift mu makamyo y'abanyamahanga,kugira ngo bucye kabiri.

5.UBUTABERA

RCS n'izindi nzego bafatanya cg bireba. Nimwitegereza,muzasanga hari abantu bafunzwe,bameze nk'abashakaga ubuhungiro. Abandi badafite amakosa akwiye guhanishwa igifungo. Dufite ibikorwa byinshi birimo kubaka ibiraro,imihanda,inyubako zitandukanye; basi mu kugororwa kwabo, bakore ako kazi,bagaburirwe,ayo bakoreye abe umutungo wa leta,ku batishoboye,babe bashobora kugurizwa mu yo bakoreye igihe barangije igihano. Bafite imbaraga zihagije kunganira leta,kandi hari byinshi bakora.

UMUCO:

Birakwiye ko abantu bongera bakaba ab'umuryango,aho kwigira ibyogenge,umwana yakosa,akaba ntakorwaho. Nta gaciro umubyeyi azagira imbere y'umwana umufungisha.
Uyu munsi,umugore w'u Rwanda,asigaye yumva ntacyo umugabo avuze. Ntabwo dushyigikiye ko bakubitwa, ariko niba mushaka umuryango nyarwanda muzima,abantu bubahane. Kuko ni cyo ntandaro ya gatanya,impfu za hato na hato mu muryango.


Ibyo ni bimwe,abandi na bo afite uko babibona,basangiza bagenzi babo uko babyumva.

Murakoze
 
Back
Top Bottom