Mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze abaturage bishyize hamwe bagura amapoto n’insinga bagamije kwizanira umuriro w’amashanyarazi, ariko babwirwa ko amapoto bashakaga gukoresha atujuje ubuziranenge.
Abo baturage uko babarizwa mu ngo 54, ni abo mu Mudugudu wa Gasanze bakusanyije arenga miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, ngo bakore umuriro w’amashanyarazi kuri kilometero imwe.
Ku rundi ruhande, hari aho abaturage rwose barengera kandi bikabasiga mu bihombo. Mu bihe bishize,avugwaga ikibazo cy'abantu bikoreye ivomero rusange,ngo bakaryamburwa. Gusa na none,wakwibaza ukuntu ibintu nk'ibi bikorwa ubuyobozi butabizi. Ese bubikoraho iki? Mu nama n'abaturage, ko ibibazo bivugwa, ubuyobozi bubafashe iki nk'ubushinzwe kubareberera! Intsinga n'ibiti byaguzwe, ubwo ni igihombo kuri bo. Kandi birumvikana. REG izana intsinga n'amapoto ngo icuruze. Ntabwo byabahira rero ko ikoresha ibikoresho bitari ibyayo. Uretse ko unarebye ipoto ikoresha, zifite uko zitunganywa ugereranyije n'ibiti bisanzwe.