Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Inama ishinzwe umutekano ku isi ya ONU yaraye iteranye i New York ku ntambara mu burasirazuba bwa DR Congo aho abahagarariye ibihugu bavuze aho ibihugu byabo bihagaze mu gukemura ikibazo.
Thérèse Kayikwamba Wagner, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa DR Congo yavuze ko ibiri mu gihugu cye ari umushinga w'u Rwanda wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Uhagarariye u Rwanda yasubije ko ibibazo bya RD Congo bidakwiye kuryozwa u Rwanda ko ikirushishikaje ari umutekano warwo n'ikibazo cyawo kiri ku butaka bwa Congo.
Zéphyrin Maniratanga uhagarariye u Burundi muri ONU, yavuze ingingo igihugu cye gihagazeho mu gukemura amakimbirane muri DR Congo zirimo ibiganiro.
Muri izo ngingo, yavuze ko bikwiye ko "umuryango mpuzamahanga ushyira igitutu gikenewe ku bateye RDC bagahungabanya ubusugire bwayo".
Avuga ko "niba nta gikozwe nonaha" aya makimbirane ashobora kuvamo amakimbirane y'akarere "atibasira DRC gusa ahubwo n'akarere kose k'ibiyaga bigari."
Maniratanga yavuze ko bikenewe "gusohoka nonaha muri RDC kw'ingabo zose zitatumiwe, "zirimo n'iz'u Rwanda" no gusenya imitwe yitwaje intwaro y'imbere muri Congo n'iyo hanze, irimo na FDLR.
Yongeraho ati: "Kuri M23, ni ingenzi ko uwo mutwe, niba uvuga ko ari uw'Abanyecongo, ushyirwa mu biganiro bihuza Abanyecongo biyoborwa na Uhuru Kenyatta, bagashaka ibibazo byabo ubwabo nta kubyivangamo kwo hanze."
Thérèse Kayikwamba yashinje u Rwanda na M23 ubwicanyi ku bantu 4,000 i Goma "mu masaha 48" no gukomeretsa abarenga 4,000.
Yatanze ingero z'umuyobozi gakondo w'ahitwa Kiziba wicanywe n'umuryango we, umuhanzi Delcat Idengo, avuga ko hari n'ubundi bwicanyi batazi neza ariko bwabaye.
Yongeraho ati: "Buri munsi Croix Rouge na CICR bavana imirambo mu muhanda mu gihe iyo mirambo igenda iruta ubushobozi bwabo."
Ati: "Ngibyo ibiba iyo umutwe w'iterabwoba ufashe umujyi ugashyiraho ubutegetsi bwawo bwo kwica iyi nteko [ya ONU] ireba, iyi nteko yamagana, ariko inteko itagira