Hari akageso abnyarwandakazi basigaye bariharaje, kandi kagayitse. Umuntu aratwita,akabyara,akarera,yarangiza akihekura! Ni inkuru yavuzwe mu bitangazamakuru,aho umubyeyi utaramenyekana yataye umwana w'umwaka n'igice,mu rukerera,amuta mu masaka.
Wibaza ubumuntu abanyarwanda basigaye bafite,ugashoberwa.
Si uyu wenyine,bimaze kuba umuco. Kandi akaryama agasinzira. Muri Gicumbi na ho,hari uherutse gutanga umwana yibyariye,ngo ni uko yavukanye ubumuga.
Nyuma y'impfu za hato na hato, zirangwa mu bashakanye, n'izibasira bamwe mu banyarwanda, kuvutsa abana uburenganzira bwo kubaho,kimaze kuba icyorezo.
Inzego za leta nyamara ntizihwema kugaragaza ko zihari,nyamara iki kibazo kimaze imyaka myinshi.
Ababikora,bagaragaza ko babiterwa n'ubuzima bubi. Kandi n'ubwo leta ivuga ko umwana ari uwayo,usanga utawe yishingirwa n'abagiraneza,ndetse rimwe na rimwe bagaragaza ko nta bufasha bahabwa. Hakwiye kugira igikorwa ngo kubabaza abana bishire. Hakwiye kwigwa uburyo aho bigaragaye,bimenywa n'inzego zose boreba ku rwego rw'igihugu, ndetse niba tunizera ko inzego z'umutekano hari byinshi zikora bikomeye, abakora ibi bakagaragazwa.