Perezida Kagame na Bill Clinton baganiriye ku ntambara yo muri RDC

Perezida Kagame na Bill Clinton baganiriye ku ntambara yo muri RDC

Umuvuduko

Member
Joined
Apr 8, 2024
Posts
32
Reaction score
15
Jean de Dieu Tuyizere
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 8 Mata 2024 yakiriye Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku ngingo zirimo intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Clinton yazanye n’itsinda ry’abayobozi bo muri Amerika, bifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubutumwa boherejwemo na Perezida w’iki gihugu, Joe Biden.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byasobanuye ko Umukuru w’Igihugu na Clinton bagiranye ikiganiro cyiza ku rugendo rw’impinduka rw’u Rwanda mu myaka 30 n’uburyo bwo kongerera imbaraga umubano w’impande zombi.

Perezida Kagame na Clinton bemeranyije ko igisubizo cya politiki ari cyo gikenewe kugira ngo impamvu muzi z’intambara ibera muri RDC zikemuke.

Biti “Banaganiriye ku mutekano w’Akarere, bemeranya ko hakenewe igisubizo cya politiki cyakemura impamvumuzi z’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, agira ingaruka ku Karere kose.”

Iki kiganiro kibayeho mu gihe ingabo za RDC zihanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera za 2021. Ni intambara yahungabanyije umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

U Rwanda rushinjwa gufasha M23, rwabihakanye kenshi, rugaragaza ko Abanye-Congo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bashinze uyu mutwe kugira ngo birwaneho mu gihe bari bakomeje gutotezwa.

Rwagaragaje kandi ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhabwa ubufasha na Leta ya RDC ufite uruhare rukomeye mu itotezwa n’ubwicanyi bukorerwa aba Banye-Congo, wifashishije intwaro zirimo ingengabitekerezo ya jenoside abarwanyi bawo bafite.

Ku ruhande rwarwo, rwagaragaje ko kurandura FDLR, abarwanyi bawo bagataha, abakoze ibyaha bagakurikiranwa, byakemura igice kinini cy’aya makimbirane amaze imyaka myinshi muri RDC.
kagame_clint-354fa.jpg

Perezida Kagame na Clinton bemeranyije ko igisubizo cya politiki ari cyo cyakemura ibibazo byo muri RDC
clinton_yari_aherekejwe_n_itsinda_ry_abayobozi_ryagenwe_na_perezida_biden-108c5.jpg

Clinton yari aherekejwe n'itsinda ry'abayobozi ryagenwe na Perezida Biden
 
Back
Top Bottom