Rwanda: Ababyeyi 95% babyarira kwa muganga

Rwanda: Ababyeyi 95% babyarira kwa muganga

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yagaragaje ko mu myaka itanu ishije, isize 95% by’ababyeyi babyarira kwa muganga, impfu z’abana bapfa bavuka zagabanutse kugeza ku kigero cya 50% naho 96% by’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera Virusi itera SIDA bazi uko bahagaze.
Byagaragajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama, ubwo Minisiteri y’ubuzima yamurikaga ibyagezweho mu rwego rw’ubuzima mu myaka itanu ishize muri Gahunda yiswe Health Sector Strategic Plan (HSSP IV) icyiciro cya Kane yahereye mu mwaka wa 2019 ikageza mu mwaka wa 2024, ndetse inatangiza indi gahunda nk’iyo izageza mu 2029.
Ministeri y’Ubuzima yagaragaje ko ibyari byiyemejwe kugerwaho mu buzima byari mu mujyo umwe na Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) ndetse n’Intego z’Iterambere Rirambye (SGDs).
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubu, hafi 95% by’ababyeyi babyarira kwa muganga bafite abafasha babizobereyemo, ko kandi ibi byatumye impfu z’abana bapfa bavuka zagabanuka zikava ku bana 210 zikagera ku mpfu 105 ku bana ibihumbi ijana bavutse.
Indwara zishobora kwirindwa zaragabanutse, nk’aho malariya mu Rwanda ygabanutseho 85%, aho mu bantu 1000 abandura Malariya bavuye ku bantu 308 bakaba 45 kandi intego yari 122.
Muri gahunda ya HSSP IV, urugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA rwarakomeje . Uyu munsi, 96% by’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera Virusi itera SIDA bazi uko bahagaze, kandi muri bo abari ku miti, 97% bamaze kugera ku rwego rwo kugabanya ubwandu.
 
Back
Top Bottom