Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, yagaragaje uburyarya bw’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bitigeze bigira icyo bikora mu myaka itatu ishize ngo intambara ya Ukraine ihagarare, bikaba byatangiye guhaguruka bibonye ko Amerika yatangiye urugendo rwo gushyira akadomo kuri iyi ntambara imaze kugarika ingogo.
Fico yagaragaje ko EU iri kwigaragaza nk’iharanira amahoro, ayisaba kureka kwiriza, ahubwo ikinenga bikomeye ku bwo kwirengagizwa mu biganiro bya Amerika n’u Burusiya bigamije gushakira umutekano Ukraine.
Fico ni umwe mu bayobozi bari muri EU banenga cyane imiyoborere y’uyu muryango, na cyane ko igihugu cye cyakunze kugaragaza politiki nkene zawo ku bijyanye n’ibibazo bya Ukraine.
Fico yashinje EU kutagira icyo ikora mu myaka itatu ishize, agaragaza ko n’inkunga mu bya gisirikare n’ijyanye n’amafaranga byari bigamije kurengara Kyiv ntacyo byakoze uretse ahubwo kugomeza intambara.
Ati “Uretse Slovakia na Hongrie, EU yongeye lisansi mu muriro mu ntambara ya Ukraine. Ntabwo yigeze yumva ibitekerezo byacu by’uko gukoresha imbaraga za gisirikare mu guca intege u Burusiya zidatanga umusaruro.”
Fico yashinje uyu muryango gukoresha uburyo budatanga umusaruro, bituma Ukraine isa nk’ibaye ku ruhande rutagira ijambo mu biganiro, ibyanatumye EU ihezwa mu bigamije gukemura ayo makimbirane biri guhuza Amerika n’u Burusiya.
Ibi biganiro byabereye i Riyadh muri Arabie Saoudite hagati ya Amerika n’u Burusiya ku kibazo cya Ukraine, bisa n’ibyatesheje umutwe EU, uyu muryango ugashinja Amerika kuwuheza no guheza Ukraine mu kibazo.
Ati “Twahangayikishijwe n’uko Amerika n’u Burusiya batadutumiye ku meza y’ibiganiro by’amahoro muri Ukraine. Dukwiye kurekeraho kurira, ahubwo tugomba gutumiza inama ihuza ibihugu byose bigize EU tukaganira tukabwizanya ukuri.”
Mu burakari bwinshi Fico yavuze ko uko kugaragaza umujinya w’uko Moscow na Washington bitabatumiye mu biganiro by’amahoro, ari uburyarya bukomeye, kuko abayobozi banze ko intambara ihagarara ari bo bari kwiriza.
Kuva yagirwa Minisitiri w’Intebe wa Slovakia mu 2023, Robert Fico ntiyahwemye kwamagana ubufasha bwa gisirikare bwahabwaga Ukraine, ndetse anarwanya ko Kyiv yajya muri OTAN, akavuga ko inzira rukumbi yagombaga gukemura amakimbirane yari ibiganiro.