Umuvugizi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanyomoje amakuru yavugaga ko ku Cyumweru yari i Kigali aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Tina Salama abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yanditse ko "Perezida wa Repubulika Félix Tshisekedi ntiyigeze ajya i Kigali kwibuka Jenoside, bitandukanye n’ibyatangajwe na RTBF".
Iyi Radiyo na Televiziyo y’u Bubiligi biciye mu ntumwa yayo yari i Kigali, ni yo yatangaje ko Tshisekedi ari mu bakuru b’ibihugu bari i Kigali ku Cyumweru tariki ya 7 Mata, bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.