U Rwanda rurishyuza ubwongereza akayabo

U Rwanda rurishyuza ubwongereza akayabo

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
U Rwanda rurishyuza u Bwongereza Miliyoni 50 z'Amapawundi (abarirwa muri Miliyari zisaga 89 z’Amafaranga y’u Rwanda) nyuma y'uko u Bwongereza butubahirije amasezerano bwari bwaragiranye n'u Rwanda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

U Bwongereza bwari bwarasabye u Rwanda ko rwareka kwishyuza ayo mafaranga, hashingiwe ku mubano mwiza ibihugu byombi byari bifitanye.

Icyakora u Bwongereza bwatumye u Rwanda rubutera icyizere nyuma y'uko bufatiye u Rwanda ibihano bidasobanutse, nyuma yo guhatira u Rwanda gukuraho ingamba zo kurinda umutekano ku mupaka warwo, ibyo bikiyongeraho amagambo mabi agamije gusebya u Rwanda aherutse gutangazwa na Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins, ubwo yari imbere y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza, tariki 26 Gashyantare 2025.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rugomba guhabwa ayo mafaranga nk’uko biteganywa n’amategeko.
 
Back
Top Bottom