U Rwanda rwahawe akayabo na USA, nk'inkunga igenewe kurwanya icyorezo cya Marburg

U Rwanda rwahawe akayabo na USA, nk'inkunga igenewe kurwanya icyorezo cya Marburg

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zahaye u Rwanda izindi miliyoni zirindwi z’amadolari (angana na miliyari 9,4 Frw) zo kurufasha guhangana n’icyorezo cya Marburg.



Umurwayi wa mbere wa Marburg yabonetse mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri. Kugeza tariki ya 14 Ukwakira 2024 hari hamaze kuboneka abarwayi 62.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 22 Ukwakira nta wundi murwayi uraboneka, kandi ko muri rusange hakize abantu 35, hakaba harapfuye 15.

Mu gihe mu Rwanda hasigaye umurwayi umwe wa Marburg, Amerika isobanura ko aya mafaranga yaruhaye azarufasha guhashya burundu iki cyorezo.

Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda yagize iti “Aya mafaranga azifashishwa bisigaye mu ngamba z’u Rwanda zo kurwanya Marburg ku rwego rw’igihugu zirimo gukurikirana ubwandu, gushakisha abahuye n’abanduye, gukumira ubwandu no kubugenzura.”

Amerika isobanura kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, yemereye iki gihugu miliyoni 8,35 z’amadolari yo kugifasha kugihashya byihuse, yohereza ibipimo hafi 2000, ibikoresho by’ubuvuzi n’abahanga bo kurufasha gukurikirana ubwandu.
 
Back
Top Bottom