U Rwanda rwanze inkunga rwagenerwaga n’ubuniligi

U Rwanda rwanze inkunga rwagenerwaga n’ubuniligi

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Mu buryo butunguranye kandi budasanzwe ku bihugu bikennye, u Rwanda rumaze guhagarika inkunga yari isigaye ku masezerano y’inkunga yari asanzwe ibihugu byombi bifitanye yari kuzaba muri 2024 kugeza 2029!

Iyi gahunda y’inkunga yari mu gaciro ka Miliyoni 112.6 z’amayero! U Rwanda rukaba rwasabye Ububiligi guhamana ayo bwari butararuha!

Mu itangazo rya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga Leta y’u Rwanda ivuga ko itakwihanganira uburyo Ububiligi bwagiye ku ruhande rwa Kongo ku kibazo cya M23 ndetse ngo Ububiligi bukaba bwari bwaratangiye gutangatanga u Rwanda mu yindi miryango nterankunga ngo barufungire “amazi n’umuriro”!

Niba ugenda Rubavu na Rwamagana iriya mihanda inyura muri za “quartier” mu Mujyi yubatswe ku nkunga y’Ububiligi binyuze muri aya masezerano ashyirwa mu bikorwa na Enabel(icyari CTB)!

Aya masezerano y’inkunga u Rwanda rwahagaritse yarebaga iterambere n’imibereho myiza(Ibikorwa remezo, kuvugurura Imijyi, Ubuzima, Ubuhinzi, Ubworozi n’ibindi)!

Ibiganza by’Ububiligi biranduye cyane ku bijyanye n’umuzi w’intambara zihora zigaruka mu Karere! Abandiysi b’amateka yo mu Karere bahuriza ku kuba ibibazo by’Amoko bihari ubu byose biri “Made in Belgium”!

Ubusanzwe ntibimenyerewe ko igihugu gikennye aricyo gihagarika inkunga cyakiraga y’igikize! Hari hashize imyaka 67!

Mu 1958 Ahmed Sékou Touré wari Perezida wa Guinée yatunguye General De Gaulle warimo azenguruka ibigu byo muri Afurika y’Uburengerazuba Ubufaransa bwakoronije abushishikariza gutora “yego” mu itora rya Kamarampaka ku mushinga w’Itegeko Nshinga wasabaga ko ibyo bihugu aho kwihutira ubwigenge byemera bikaba igisa nk’intara z‘Ubufaransa ubundi inkunga zigakomeza zikisuka!

Abandi barabyemeye uretse Perezida wa Guinée watunguranye!

Ku zuba ryo ku cyumweru taliki 28/9/1958 muri Stade y’icyo gihe Sékou Touré yabwiye General de Gaulle wari waje kubashishikariza gutora “yego” ko “Umuntu” nta gaciro yaba afite atigenga, ko bahitamo ubwigenge mu bukene kurusha kugira ubukire bari mu bucakara!

Guinée yahise ibona ubwigenge mbere y’abandi bari bakolonijwe n’Ubufaransa, taliki 03/10/1958!

Abakoloni mbere yo kuba muri Guinée bishe amatungo yose bari boroye, batwitse imyaka yari mu bigega, batemye imyaka yose yari mu mirima, mu biro bashenye kandi batwika ibikoresho byose byari gusfasha Leta nshya yigenga, ntibarekeye aho na nyuma yaho, batangiye kujya banazana amafaranga y’amakorano ngo bahungabanye ubukungu bw’iki gihugu!

Abanya-Guinée barakomeje barahanyanyaza ariko bari mu bwigenge!

Nyuma y’imyaka 67 ibisa nabyo birongeye birabaye! P. Kagame yanze inkunga z’Ububiligi, igihugu cyakolonije u Rwanda ayoboye!

Inkunga nyinshi si impuhwe gusa kuko igice kinini cyayo gisubira mu bihugu byayitanze kuko n’ubundi kutagira inganda bituma ibyabazwe mu mafaranga nk’ibikoresho bigurwa muri sosiyete z’ibucuruzi n’inganda za bya bihugu! Utibagiwe abakozi baza baziherekeje!

Ubuhahirane hagati y’Abanyafurika akaba wari umuti ukomeye ariko na none Ruswa iri ku mugabane iracyari imbogamizi kuko Leta nyinshi zaragije kuramba no kuramuka kw’abaturage bazo ibiva mu nkunga, imisoro n’ahandi haturuka ubushobozi hakanyerezwa!

(Amafoto mubona, imwe ni ibaruwa ya Minafet, indi ni ifoto ya Drone ya Zipline ijyanye intanga z’ingurube ku mworozi ufite ingurube yarinze!)
 
Back
Top Bottom