Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Ni iki cyaba kihishe inyuma y'ibi:
Mu kwezi kwa 3, byavuzwe ko hari toni zigera ku 1500 z'umuceri zari zakuwe mu gihugu cya Tanzania,kugira ngo ucuruzwe mu Rwanda.
Nyuma y'uko uwo muceri ugera mu gihugu, byavuzwe ko utujuje ubuziranenge, aho byavugwaga ko umenetse ku kigero cya 55%.
Byaje gutangazwa ko uwo muceri udakwiye kuribwa n'abantu ahubwo ukwiye gukorwamo ibiryo by'amatungo:
Hari bimwe mu bibazo umuntu yakwibaza:
-u Rwanda ni igihugu kihagije ku bijyanye n'ibiribwa,ku buryo byagorana kuvana ibiribwa mu baturanyi ngo bifashe abanyarwanda, cyane ko n'ibihari bihenze cyane?
- Haba hari impamvu iri inyuma y'ibi yatuma imihahirane hagati y'ibihugu byombi izamo agatotsi!
-Bishoboka bite ko umucuruzi yagurisha umuceri umeze utyo,kandi azi neza ko aho ujyanwa utemewe!
-Birashoboka se ko umucuruzi w'umunyarwanda we yakwemera kugurishwa umuceri mubi,abireba,kandi azi ko aho awutwaye utazemerwa?!
Mu gihe bigaragara ko ubuzima bugoranye mu gihugu imbere, kuki leta itakorohereza abashoramari babifitiye ubushobozi,bigafasha abaturarwanda kugura ibintu(cyane cyane ibiribwa),ku giciro kidahanitse!