U Rwanda ubu rugeze aho uwafashwe asenga ibyo yemera, yambikwa ipingu?

U Rwanda ubu rugeze aho uwafashwe asenga ibyo yemera, yambikwa ipingu?

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Uyu munsi,Meya w'Akarere ka Nyamasheke ari kumwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda hamwe n'umuvugizi wa RIB beretse itangazamakuru abantu batanu (5) muri benshi bagize itsinda ryiyise "Kristu w'Abera", bafashwe basengera mu rugo rw'umwe muri bo binyuranyije n’amabwiriza ndetse n’amategeko.Tuributsa abaturarwanda kubahiriza amategeko, amabwiriza ndetse no kwirinda gusengera ahatemewe. Uzanyuranya n'ibyo, azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.

Ubundi ikibazo kiri mu gusenga, ni ikihe? Ugena ahemewe n'ahatemewe,ashingira kuki(ahavugwa gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga birumvikana). Abafite ibyo bemera bagasengera mu rugo, ubu koko igihugu kigeze aho cyambika umuturage ipingu ngo yasenze? KAndi ibyo asabwa gukora atanashoboye,aterekerwa uko abigenza, ari byo bivamo ko wa mwanya upfa ubusa awisengeramo!! Kandi bamwe bavugwaho kwishinga amacupa mu gitsina, no kwambara ubusa, bo ntabyacitse!
 
Back
Top Bottom