Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi cyangwa amashyamba butari munsi ya hegitari eshanu butabyazwa umusaruro, bushobora kuzajya bufatirwa by’agateganyo bugahabwa abashobora kububyaza umusaruro cyangwa abo bwafasha mu kuzamura imibereho yabo.
Hashize iminsi Leta y’u Rwanda ikangurira abafite ubutaka bwagenewe ubuhinzi badakoresha kubuha abashaka kububyaza umusaruro bakabukoresha mu rwego rwo kurushaho kwihaza mu biribwa.
Iteka rya Minisitiri w’Ibidukikije ryerekeye gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka ryasohotse tariki 11 Nyakanga 2024 rigaragaza ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi bufite ubuso kuva kuri hegitari eshanu kuzamura bukaba butabyazwa umusaruro bushobora gufatirwa by’agateganyo.
Ingingo ya gatanu y’iri teka iteganya ko Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere gafite ubuzimagatozi bishobora gusaba Minisitiri gufatira by’agateganyo ubutaka budakoreshwa iyo hari raporo zigaragaza ko ubutaka bumaze nibura umwaka umwe budakoreshwa nta mpamvu yumvikana.
Indi mpamvu ishobora gutuma ubutaka bufatirwa ni amabaruwa y’inzego z’ibanze zisaba nyir’ubutaka kubukoresha ariko ntabukoreshe nta mpamvu agaragaza, gusa bisaba ko haba hari gihamya yerekana ko amabaruwa yamugezeho.
Gusa ifatira ribanzirizwa n’integuza y’iminsi 90 Minisitiri aha nyir’ubutaka. Iyo ahise agaragaza icyo azabukoresha mu gihe kitarenze umwaka cyangwa akabwatira undi muntu ububyaza umusaruro ifatira rirasubikwa.
Ingingo ya 10 y’iri teka iteganya ko “Gufatira by’agateganyo ubutaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi bimara imyaka itatu ikurikirana, uhereye ku munsi Minisitiri yamenyesherejeho nyir’ubutaka icyemezo cy’ifatira ry’ubutaka ry’agateganyo.”
Iri teka rigena kandi ko “Gufatira by’agateganyo ubutaka bwagenewe amashyamba bimara imyaka icumi ikurikirana, uhereye ku munsi Minisitiri yamenyesherejeho nyir’ubutaka icyemezo cy’ifatira ry’ubutaka ry’agateganyo.”
Ubutaka bwafatiriwe by’agateganyo bucungwa na Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano ariko Minisitiri ashobora kuburagiza umuntu wifuza kububyaza umusaruro kandi ufite ubushobozi.
Gusa mu ngingo ya 11 harimo igika giteganya ko “Minisitiri ashobora kuragiza ubutaka bwagenewe ubuhinzi cyangwa ubworozi bwafatiriwe by’agateganyo umuntu mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza ye, bisabwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa Umuyobozi w’Akarere gafite ubuzimagatozi ubwo butaka buherereyemo.”
Iri teka riteganya ko ushaka kuragizwa ubutaka bwafatiriwe yandikira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere gafite ubuzima gatozi agaragaza gahunda yo kububyaza umusaruro na gihamya y’uko afite ubushobozi mu bya tekiniki no mu by’imari. Aniyemeza kwishyura imitungo iburiho ishobora kwangirika.
Iyo bwaragijwe umuntu hagamijwe kuzamura imibereho ye, Leta ibungabunga ibikorwa bishobora kononekara mu gihe cyo kububyaza umusaruro.
Bamwe bashobora kubura ubutaka bari batunze
Iri teka riteganya ko umuntu ashobora kwandikira Minisitiri amusaba gusesa amasezerano kuko atagikeneye ubutaka bumwanditseho.
Mu bindi bishobora guherwaho amasezerano yo gutunga ubutaka aseswa harimo igihe ubutaka buri ahamaze gushyirwa ibikorwa remezo by’ibanze birimo umuhanda, amazi, n’amashanyarazi cyangwa buri ahemerewe gutangirwa impushya zo kubaka ariko nyirabwo ntabubyaze umusaruro mu gihe cy’imyaka itanu yikurikiranya.
Hari kandi ubutaka buri ahatangiye ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka; buri ahantu h’icyitegererezo hashyirwaho n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali cyangwa iy’Akarere gafite ubuzima gatozi n’izindi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere gafite ubuzima gatozi iyo busanze impamvu zituma haseswa amasezerano yo gutunga ubutaka zifite ishingiro, butanga ubusabe ku Mubitsi Mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka.
Umubitsi Mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka iyo asanze ubusabe bufite ishingiro aha “nyir’ubutaka integuza yanditse yo gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka y’iminsi 90 bikagaragazwa muri rejisitiri y’ubutaka.”
Nyuma y’iyi minsi nyir’ubutaka atagaragaje impamvu ifatika ituma atubahiriza amasezerano yo gutunga ubutaka, araseswa akabimenyeshwa mu nyandiko.
Umujyi wa Kigali cyangwa akarere gafite ubuzima gatozi bikoresha igenagaciro ry’ubutaka n’ibikorwa byahakorewe, ushaka kubugura ngo abubyaze umusaruro akishyurwa nyir’ubutaka amafaranga havanywemo ikiguzi cy’ibyakozwe; hanyuma bukandikwa k’ubuguze.