Ubuyobozi bw’abayisilamu mu Rwanda bwatangaje impinduka mu kwizihiza Irayidi

Ubuyobozi bw’abayisilamu mu Rwanda bwatangaje impinduka mu kwizihiza Irayidi

Umuvuduko

Member
Joined
Apr 8, 2024
Posts
32
Reaction score
15
img_6237-bd671.jpg

Mu gihe habura amasaha macye ngo idini rya Islam ryizihize umunsi w’irayidi, ubuyobozi bw’iri dini bwasabye abayoboke bayo ko kuri uwo munsi mukuru ibikorwa byo gusabana no kwidagadura bitemewe.

Ubuyobozi bwa Abayisilamu mu Rwanda bwavuze ko kubera igihugu kiri mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nta birori byo kwishima no kunezerwa bizaba nk’uko byari bisanzwe ku munsi wo gusoza igisibo wa Eid al Fitr (irayidi) kuri uyu wa Gatatu , Tariki ya 10/4/2024.


Byagarutsweho na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, aho yavuze ko Abayisilamu bagomba gukurikiza amabwiriza yatanzwe na MINUBUMWE (@Unity_MemoryRw) muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
 
Back
Top Bottom