Umugore umaze kumenyera umugabo, nta rugo ruba rugishoboka,uzamureke yigire aho ashaka

Umugore umaze kumenyera umugabo, nta rugo ruba rugishoboka,uzamureke yigire aho ashaka

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Abakurambere bacu, bakoze uko bashoboye,hagati y'inyamaswa ebyiri, biga guhitamo kandi babigeraho. Nta zindi ni indogobe n'imparage.
Izi nyamaswa ziteye kimwe n'ubwo uruhu rwazo ruzitandukanya, buri wese akaba yakunda imparage. BAhisemo rero bashingiye kuri bimwe muri ibi:
-Ni iyihe muri izi wabasha kubana nayo
-Ni iyihe yabasha kugira icyo igukorera
-Ni iyhe yakwemera amabwiriza uyihaye
-Ni iyhe izakubera inyangamugayo
-YNi iyhe izabana nawe mu bihe byose ntigutoroke
-YNi iyhe wagaburira ikanyurwa n'ibyo uyihaye igahaga
Byarangiye bahisemo indogobe, imparage bayivaho.
Ntabwo bakeneye kwita ku mabara yayo kuko ubwiza bwayo bwonyine butari buhagije.
Ab'ubu ntidushaka guhitamo hagati y'indogobe n'imparage. Muri macye imparage ntiyororwa. Bishoboka ko hari icyo wamukoresha, wakimukoresha iyo mu ishyamba ubundi ukitahira iwawe. Amabuno,ubwiza n'ibara ry'uruhu ntibizaguhume amaso ngo uhe agaciro imparage. Hari umunsi utazi, izigendera nta mpamvu, yisubirire mu gasozi aho yamenyereye kandi ntacyo uzakora.


Nta ho bihuriye n'imparage n'indogobe, uwumva yumve.
 
Back
Top Bottom