Umujyi wa Goma mu mwijima w’icuraburindi

Umujyi wa Goma mu mwijima w’icuraburindi

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Abatuye Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari mu icuraburindi nyuma yo kubura amazi, umuriro ndetse na internet.
Ni ikibazo cyavuzwe cyane ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, gusa bivugwa ko cyatangiye mu gitondo, ubwo abaturage babyutse bakabona telefone ntizibona internet, ndetse igice kinini cy’uyu mujyi kiri mu mwijima w’icuraburindi kuko nta mashanyarazi n’amazi gifite.
Radio Okapi yatangaje ko icyo kibazo cya internet cyo cyatangiye kugaragara ahagana Saa Mbiri z’umugoroba wo ku wa 23 Mutarama 2025 (ubwo General Chirimwami bari bamaze kumuha nyina), biba uko no ku kibazo cy’amashanyarazi.
Leta ya RDC ifite impungenge z’uko nyuma ya Sake, abarwanyi ba M23 bashobora kwinjira mu mujyi wa Goma, nyuma y’aho ku wa 21 Mutarama 2025 na bwo bafashe Minova.

Ni mu gihe kuko ku gicamunsi cyo ku wa 23 Mutarama 2025 M23 yatangaje ko igiye gufata Umujyi wa Goma, igaragaza ko abo muri uyu mujyi bababaye cyane icyakora ibateguza kubohorwa.
 
Back
Top Bottom