YASAMBANYIJE UMWANA YIBYARIYE

YASAMBANYIJE UMWANA YIBYARIYE

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
3,692
Reaction score
5,647
Umugabo w’Imyaka 44 y’amavuko wo mu karere ka Muhanga yatawe muri yombi akekwaho yasambanyaga umukobwa we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ni umugabo utuye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga arinaho icyaha cyabereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Niyonzima Gustave,yemeje ko uyu mugabo akekwaho kuba yasambanyaga umwana we w’umukobwa nyina adahari.

Gitifu Niyonzima Gustave akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bukimara kumenya amakuru y’uyu mugabo ukwekwaho gusambanya umwana we hakozwe umukwabo wo kumufata ku bufatanye bwa Polisi na n’urwego rushinzwe kunganira Akarere mu Mutekano (DASSO) bamushyikiriza urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Ati: “Tukimara kumenya amakuru y’uyu mugabo ukwekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, dufatanyije na Polisi hamwe na DASSO, twakoze umukwabo (operation) wo gufata uyu mugabo, ubu akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubungenzacyaha (RIB), ku ishami riri hano iwacu mu Murenge wa Mushishiro."

Uyu mukobwa wasambanyijwe afite imyaka 18 y’ubukure.
 
Back
Top Bottom