69%by’ibirwanisho Israel ikoresha ibikura muri Amerika

69%by’ibirwanisho Israel ikoresha ibikura muri Amerika

Umuvuduko

Member
Joined
Apr 8, 2024
Posts
32
Reaction score
15
Screenshot 2024-04-09 095800.png

Kugeza ubu Amerika n’icyo gihugu cya mbere giha intwaro Israel akaba ari nacyo cyayifashije kubaka igisirikare gihambaye.

Nk’uko bivugwa n’ikigo Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI), mu birwanisho Israel yaguriye hanze hagati ya 2019 na 2023, 69% byavuye muri Amerika.

Amerika iha Israel miliyari 3.8 z’amadorari y’Abanyamerika mu masezerano y’imyaka icumi yerekeye imfashanyo ya gisirikare ifite intego yo gukomeza igisirikare kurenza ibihugu bindi.

Israel ikoresha iyi mfashanyo mu kugura indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35, indege y’intambara ya mbere igezweho idapfa kubonwa mu kirere na radar.

Igice kimwe muri iyi mfashanyo ku mwaka ishyirwa ku ruhande kugira ngo ikoreshejwe mu mugambi wo gucunga ikirere, harimwo n’bisasu bisama amabombe ya Iron Dome, n’ibindi bisasu rutura bya misire bizwi nka Arrow na Fronde de David.

Israel irakoresha cyane ubwoko bw’ibi birwanisho mu kwivuna ibitero bya misire n’amadrone bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro y’abanya-Palestina muri Gaza, cyo kimwe n’iyindi mitwe ifatanya na Irani ifite ibyicaro muri Libani, Iraki na Syria.

Kuva intambara ya Israel na Hamas itangiye, Amerika imaze kugurisha ku mugaragaro intwaro muri Israel inshuro ebyiri gusa .Bwa mbere ikaba yarohereje ibisasu 14.000 by’ibimodoka by’intambara bitamenwa n’amasasu asanzwe bifite agaciro ka miriyoni 106 z’amadorari y’Abanyamerika hamwe n’ibisasu bya 155mm bifitee agaciro ka miriyoni 147 z’amadorari y’Abanyamerika.

Ni mu gihe ariko ibinyamakuru bya Amerika bivuga ko ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwagurishije mu byiciro ibikoresho bya gisirikare inshuro zirenga 100 bita menyeshejwe inama nshingamategeko n’iya Sena.
 
Nibyiza, iterabwoba rigomba kurwanywa muburyo bwose kugirango isi ibe nziza.

Ntiwibagirwe, benshi mubayobozi ndetse nabanyamwuga bakomeye muri Amerika ni Abayahudi
 
Back
Top Bottom