Kizigenza_
Senior Member
- Apr 20, 2026
- 150
- 0
Ni nde ugenzura amafaranga(School Fees/ Minerval) amashuri yigenga yishyuza mu Rwanda? Ni nde uharanira kurengera ababyeyi ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri?
Mu gihe umwaka mushya w’amashuri utangiye, bigaragara ko amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye byigenga(Private) hafi ya yose mu Rwanda azamura amafaranga y’ishuri ku kigero kiri hagati ya 20% na 43%.
Ibi bivuze ko amashuri yishyuza amafaranga agera ku 500.000 Frw ubu asaba hafi 610.000 Frw, mu gihe ayishyuzaga hafi 240.000 Frw ubu asaba hafi 350.000 Frw. Ndavuga amashuri yigenga y’incuke n’abanza ari mu cyiciro cy’amashuri ari hagati na hagati ndetse n’amashuri aciriritse.
Ibi kandi, biragenda bikaba no mu mashuri yigenga yisumbuye. Aha utagira ngo n’amashuri yajyaga yishyurisha amafaranga arenga 600.000 Frw na yo yahagaritse kuzamura ibiciro, shwi da nayo yarazamutse.
Aha amashuri ari hejuru ya 1M yo ibyayo tube tubiretse kuko abarizwamo ibyiciro byihariye mu bijyanye n’abajejetafaranga.
Buriya rero, amashuri menshi yazamuye amafaranga y’ishuri ku rugero ruri hagati ya 50.000 Frw na 150.000 Frw, haba mu mashuri y’incuke, abanza cyangwa ayisumbuye.
Ni nde urengera inyungu z’ababyeyi mu bijyanye n’amafaranga y’ishuri mu bigo byigenga (School Fees Regulator)? Ni nde ureberera ko ababyeyi barindwa izamuka rikabije ry’amafaranga y’ishuri kandi ko amashuri agomba gusobanura akanabazwa impamvu y’amafaranga yinyongera?
Uburezi ni ingenzi cyane, ariko se, ababyeyi basanzwe bafite ubushobozi bucye cg bari mu byiciro byo hagati na hagati bazahangana bate n’ibi biciro bikomeje kuzamuka mu burezi?