Australia, yatoye itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Australia, yatoye itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Iri tegeko ribuza umuntu uwo ari we wese kwemerera umwana uri munsi y’imyaka 16 kuba yakoresha imbuga nkoranyambaga.

Harimo ko urubuga nkoranyambaga rutazashyiraho amabwiriza abuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga, ruzahanishwa amande agera kuri miliyoni $32.5.
Iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mezi 12 ari imbere.

Guverinoma ya Australia ivuga ko iryo tegeko rigamije kurinda abana ibyago bashobora guhurira nabyo ku mbuga nkoranyambaga.

Ibigo by’ikoranabuhanga birimo Google na Meta byasabye Australia kwigiza inyuma ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko, kugeza bishyizeho uburyo butuma bimenya neza ko ubikoresha yujuje imyaka isabwa.

Mu Rwanda ho byifashe bite?
Mu gihe ababyeyi n'abarezi bahangayikishijwe n'imibereho ya buri munsi,birumvikana ko kwita ku muryango uko bikwiye,ari inshingano zahariwe abana ubwabo,abakozi ndetse na bamwe bo mu miryango. Ibi ntibibaha uburenganzira bwose ku mwana,kuko n'ababyeyi ubwabo, batakibufite uko bikwiye,nyuma yo kuba umwana ari uwa leta.
Kenshi hagiye hagaragara ingaruka z'imikoreshereze mibi yazo. Harimo abana kutiga uko bikwiye,kutagira umurimo bakora,rimwe na rimwe kuhigira ingeso mbi,zirimo n'ubusambanyi. Cyane ko kuri ubu hari abahahurira,umunsi nyirizina wo guhura,ukaba uwo kujya gusohoza igikorwa. Harimo ibyaha bihanwa n'amategeko. Aho urubyiruko rw'ubu rwabaswe n'amafoto y'urukozasoni,bohererezanya hagati yabo,rimwe na rimwe bikarangira umwe mu bayohereje ayashyize hanze,bikavamo icyaha.
Ababyeyi na leta bakwiye gufata ingamba.
 
Back
Top Bottom