Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Ni umubikira,Nyiraaminani Belancille ukuriye ikigonderabuzima cya Save mu karere ka Gisagara,umushoferi wa ambulance,n'umuforomo. Biravugwa ko umubikira wari ukuriye ikigonderabuzima,yahaye amabwiriza umushoferi yo kuzana sima avuye gutwara umurwayi; amakuru akavuga ko yari avuye ku bitaro bya Kabutare mu mujyi wa Huye. Impamvu yatanze,ni uko iyo sima yari iyo gukiresha mu kigo aho,kandi ubushobozi ikigo gifite,butatuma bakodesha imodoka yo kuzizana aho zigomba kubakishwa. Umushoferi,nk'umunyamwuga ndetse uzi amabwiriza agenga imodoka atwara, na we bivugwa ko yirengagije nkana ibyo amategeko amubuza. Umuforomo bari kumwe, na we akazira ko yabibonye agaceceka,kandi mu byo yemerewe kugendana na byo mu mbangukiragutabara, imizigo itabamo. Amakuru ahari,avuga ko bahamagajwe na RIB mu rwego rwo kubakoraho iperereza, Minisiteri y'ubuzima,ibafite mu nshingano,na yo ikaba yamaze kubahagarika by'agateganyo, ariko igatangaza ko bitewe n'uburemere bw'ikosa bakoze, bashobora no guhagarikwa burundu mu kazi.