Mutegarugori
Member
- Mar 18, 2026
- 93
- 0
Abantu bane bareganwa n’abarimo nyir’Ingufu Gin akaba n’umuyobozi w’uru ruganda, Ntihanabayo Samuel, na Prof. Emile Bienvenu wayoboye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) bafunguwe by’agateganyo hashingiwe ku kirego cyihutirwa cy’ubushinjacyaha.
Abarekuwe hashingiwe ku busabe bw’ubushinjacyaha ni Mahoro Christian na Kangabe Benitha ba Rwanda FDA na Kayihura Belinda ushinzwe umusaruro mu ruganda Kerry Taste na Alphan Peter Hamuduni ushinzwe amasoko muri uru ruganda rutunganya ibitera impumuro n’uburyohe.
Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko busaba ko aba bantu bafungurwa by’agateganyo kuko impamvu zikomeye zatumaga bakomeza gufungwa by’agateganyo zitagihari.
Impamvu ubushinjacyaha bwashingiragaho busaba ko bakomeza gufungwa by’agateganyo zirimo ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge kandi bikaba bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.