Hamas yahaye Israel umurambo utari wo

Hamas yahaye Israel umurambo utari wo

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Israel yashinje umutwe wa Hamas kuyiha umurambo w’umuntu utari wo, aho kuyiha umurambo w’umugore washimuswe n’uyu mutwe agapfira muri Gaza ari kumwe n’abana be babiri, uyu mutwe ngo woherereje Israel uw’undi mugore.
Igisirikare cya Israel, IDF, cyatangaje ko aho guhabwa umurambo wa Shiri Bibas n’abana be b’abahungu babiri barimo uwitwa Kfir na Ariel, bahawe umurambo w’undi mugore.

Ku wa 20 Gashyantare 2025, ni bwo Hamas yarekuye imibiri y’abantu ivuga ko ari abo yari yarashimuse barimo na Shiri n’abana be babiri.

Umurambo wa kane impande zombi zari zemeranyijeho wari uwa Oded Lifshitz w’imyaka 83, ndetse abo mu muryango we bagaragaza ko ari we.

Icyakora isuzuma ryifashisha ibimenyetso bya gihanga Israel yakoze ryemeje ko imibiri ya Kfir na Ariel ari yo ariko uwa gatatu bivugwa ko ari uw’umubyeyi w’abo bana basanga atari wo.

Ni igikorwa IDF yafashe nko kutubahiriza inshingano zo kuzana imibiri y’abo bantu bane bapfuye nk’uko bari babisezeranye, igaragaza ko Hamas igomba guhita igarura umubiri wa Shiri Bibas n’izindi mfungwa uyu mutwe usigaranye.

IDF yatangaje ko abahungu ba Bibas bishwe urw’agashinyaguro mu Ugushyingo 2023. Icyo gihe Ariel yari afite imyaka ine mu gihe umuvandimwe we Kfir yari afite amezi 10. Bashimutanywe na nyina bakuwe aho bari batuye hazwi nka Nir Oz.

Se w’abo bana witwa Yarden Bibas we yari yashimuswe kare ubwo yageragezaga kurinda umuryango we, ariko aza kurekurwa ku wa 01 Gashyantare 2025, bigizwemo uruhare n’amasezerano Israel yari yagiranye na Hamas yo kurekura imfungwa.

Mu gitondo cyo ku wa 21 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yagaragaje ko Hamas yabazaniye umubyeyi w’Umunye-Gaza, agaragaza ko uko ari ukurenga ku masezerano impande zombi zagiranye.

Imibiri yoherejwe ku wa 20 Gashyantare 2025, ni yo ya mbere Hamas yari itanze kuva muri Mutarama 2025 ubwo hasinywaga amasezerano yo gushyiraho agahenge.

Amasezerano arimo ko Hamas igomba kurekura abantu 33 na Israel ikarekura imfungwa 1900 z’Abanye-Palestine.

Intambara ya Israel na Hamas yatangiye ku wa 07 Ukwakira 2023 ubwo uyu mutwe wagabaga igitero kuri Israel bikica abarenga 1200 abandi barenga 250 ukabashimuta, ibyatumye Israel ihita igaba ibitero simusiga kuri Gaza aho kugeza ubu bimaze guhitana abarenga ibihumbi 47.
 
Ila una moyo sana mkuu! Unaandika nyuzi pasipo kujali watu wanasoma au hawasomi

Wewe ni kuandika tu! 😂

Umenipa mbinu ya kimaisha
 
Ila una moyo sana mkuu! Unaandika nyuzi pasipo kujali watu wanasoma au hawasomi

Wewe ni kuandika tu! 😂

Umenipa mbinu ya kimaisha
Hapana, siyo hivo. Si kwamba watu hawasomi. Kumbuka, hicho kinyarwanda, na kipo jukwaa la Rwanda. Labda ungesema kiandikwacho hapo, basi na wasioelewa lugha hiyo warahisishiwe, ningekuelewa. Japo mara nyingi inakuwaga hivo, na utazikuta International Forum
 
Sawa Mkuu! Samahani kama comment yangu imekukwaza.

Japo Binafsi nilichokuwa na lenga ni kukujulisha kuwa, nimependa na kujifunza juu ya nguvu ya muendelezo

Ni kweli zinasomwa lakini sijaona feedback kwa wasomaji! Kwa kuona Hilo kuwa halikuvunji moyo wa kuendelea kuandika katika jukwaa hili likanipa somo la kimaisha.

I was too positive towards you ... Kumbe unajua na kiswahili imagine Sasa ningekuwa kunang'a kwa kudhani huelewi kiswahili
 
Hahahahaha. Unajua,wapo wengi wasiopenda wajulikane! Kikubwa tu ujumbe unawafikia.
 
Back
Top Bottom