Hasobanuwe iby’abakire bari ku rutonde rw’abakene bazahabwa miliyoni 1,5 Frw yo kwiteza imbere

Hasobanuwe iby’abakire bari ku rutonde rw’abakene bazahabwa miliyoni 1,5 Frw yo kwiteza imbere

UMUVUZANDURU

Senior Member
Joined
Aug 4, 2026
Posts
143
Reaction score
0
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwamaze impungenge abaturage bagaragaje ko hari abantu bifashije bashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa inkunga ya miliyoni 1,5 Frw igamije kubafasha kwikura mu bukene, busobanura ko urwo rutonde rwashyizwe ahagaragara kugira ngo abaturage barusuzume, bagaragaze amakuru yafasha mu kurukosora.

Ibi bije nyuma y’igihe kirenga ukwezi bamwe mu baturage bo muri aka karere bagaragaza kutishimira uburyo urutonde rw’ingo zizahabwa iyi nkunga rwakozwe, bavuga ko ruriho abantu bifashije mu gihe hari abakene batashyizweho.

Sakindi Leopold wo mu murenge wa Shangi yatangaje ko hari abantu bafite ubushobozi bashyizwe kuri urwo rutonde, nyamara bamwe mu bakennye kurusha abandi ntibarugaragareho.

Ati "Nturanye n'abantu bafite inka ebyiri, abafite moto, n'abacuruzi bari ku rutonde ariko njye utagira itungo na rimwe, udashobora no kubona ibihumbi 10 Frw mu kwezi ntabwo ndiho. Twifuza ko barukosora".

Nyabyenda Pascal wo mu kagari ka Mpumbu, mu murenge wa Bushekeli, na we avuga ko mu bantu yabonye ku rutonde rw’abazahabwa amafaranga yo kwikura mu bukene harimo umucuruzi w’inka ufite n’inzu ahantu hatandukanye.

Yagaragaje ko bitumvikana uburyo abantu nk’abo bashyizwe ku rutonde, mu gihe we ataruriho kandi nta butaka cyangwa ikinyabiziga bimwanditseho.

Ati "Ubwo sisiteme 'Imibereho' ni gute yakuye mu bakene igashyiramo abakire beza kawa, bafite inzu z'ubucuruzi, n'umucuruzi w'inka njye ikansiga?".

Muhire Rodrigue, uhagarariye Umuryango GiveDirectly ufatanya na Leta mu gutanga iyi nkunga, yatangaje ko gahunda imaze kugera mu turere 22 tw’igihugu.

Yasobanuye ko igamije gufasha abaturage bakennye kurusha abandi kubona igishoro cyabafasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene.

Ati "Ni inkunga y'amafaranga itangwa muri gahunda ya ‘Habwa Wigire’, dufatanyije na Leta igamije gufasha abaturage kwikura mu bukene, hibanzwe cyane kubakennye kurusha abandi, bagaragazwa na sisiteme 'Imibereho'".

Komereza aha 👇🏾
igihe.com/amakuru/articl…
 
Back
Top Bottom