Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yasobanuye ko impunzi zirindwi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR) rishinja u Rwanda kwanga kwakira, n’ibindi bihugu byanze kuzakira bitewe n’imiziro zifite.
UNCHR ni imwe mu miryango ikomeje kwitambika gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, isobanura ko rutubahiriza uburenganzira bw’impunzi uko bikwiye.
Mu gihe urukiko rukuru rwa Londres rwagejejweho ikirego n’abasaba ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira yahagarara, UNHCR yarumenyesheje ko hari amakuru iri kugenzura ku buryo impunzi ziba mu Rwanda zifashwe, kandi ko izarushyikiriza raporo mbere y’uko rupfundikira urubanza.
Mu byo iri Shami rya Loni rishinja u Rwanda harimo ko hari impunzi rwemera kwakira, izindi rukazanga. Gusa Minisitiri Murasira, mu kiganiro na Televiziyo y’Igihugu, yasobanuye ko ikigamijwe ari uguharabika iki gihugu gisanzwe cyakira neza impunzi n’abimukira.
Minisitiri Murasira yagize ati “Ibyo bavuze ko hari impunzi tutemera kwakira, bavuze abantu nka barindwi. Abantu barindwi na bwo bagiye babura ubuhunzi hirya no hino kubera impamvu zitandukanye, noneho bakumva ko baza mu Rwanda.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko n’ibihugu byigamba kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bifite ibyo bigendera mu kwakira impunzi. Ati “Ugiye muri ibyo bihugu bivuga ko bikurikiza uburenganzira bwa muntu, ntabwo wajyayo ngo usabe ubuhunzi, bahite bakwemerera gutyo. Hari ibintu bikurikizwa kugira ngo abantu babe impunzi.”
U Rwanda rucumbikiye impunzi n’abimukira bose hamwe barenga 135.000. Barimo abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Burundi ndetse no muri Libya.