Israel yikuye mu Kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu

Israel yikuye mu Kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu

Marie Antoinette

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
426
Reaction score
412
Israel yikuye mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu (UNHRC) igashinja ivangura, kwibasira iki gihugu no kubogama.



Ni icyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar. Gifashwe nyuma y’uko ku wa 4 Gashyantare 2025 Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo yatangaje ko yikuye muri aka kanama.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, yavuze ko mu byatumye iki cyemezo gifatwa harimo kuba aka kanama kibasira Israel mu buryo butemewe n’amategeko no kwigira ntibindeba ku bibazo bigendanye n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bindi bihugu.

Gideon Saar yakomeje avuga ko Israel aricyo gihugu cyonyine kimaze gufatirwa ibyemezo birenga 100 muri aka kanama, aho yihariye 20% by’ibyemezo byose byafashwe n’aka Kanama, agaragaza ko bitumvikana uburyo Israel yafatiwe ibyemezo biruta ibyafatiwe Iran, Cuba, Koreya ya Ruguru na Venezuela.

Yakomeje avuga ko iri vangura Israel itazongera kuryihanganira ari nayo mpamvu yikuye muri aka kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Gideon Saar kandi yanerekanye ko hari amashami ya Loni akwiriye kugenzurwa imikorere yayo arimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi, n’Umuco (UNESCO) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi muri Palestine (UNRWA).
 
Back
Top Bottom