Mutegarugori
Member
- Mar 18, 2026
- 93
- 0
Raporo ya nyuma yakozwe na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu 2021 yagaragaje ko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ryageze kuri 91,5%, hashingiwe ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya mbere y’ibikorwa ku burenganzira bwa muntu, yakurikijwe kuva mu 2017 kugeza mu 2020.
Perezida wayo, Umurungi Providence, yavuze ko n'ubwo hari umusaruro ugaragara, hakiri inzego zikwiye kunoza imikorere yazo. Yasobanuye ko muri gahunda nshya buri rwego ruzajya rugaragaza ibyo rwakoze, kugira ngo igihe igikorwa kitagezweho bizamenyekane urwego rubazwa impamvu zituma kitagerwaho.
Ati “Uburenganzira bwa muntu si aho umuntu agera ngo ahagarare; ni urugendo rukomeza.”
Gahunda nshya izibanda ku byiciro bitandukanye by’uburenganzira bwa muntu, birimo uburenganzira mbonezamubano, uburenganzira mu by’ubukungu, imibereho myiza, umuco n’ubucuruzi.
Hazibandwa kandi ku gukurikirana ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu no kurengera uburenganzira bw’amatsinda yihariye, arimo abagore, abana, abantu bafite ubumuga ndetse n’impunzi.
Umurungi yavuze ko hazanakurikiranwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakozi mu bigo byigenga.