Perezida Kagame yatangije icyumweru cyo kwibuka30

Perezida Kagame yatangije icyumweru cyo kwibuka30

Igihe

Member
Joined
Apr 7, 2024
Posts
54
Reaction score
20

_32a9372_2-ae3ba (1).jpg

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose, bifatanyije n’u Rwanda mu muhango udasanzwe wo gutangira icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye, wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.
 
Mwalimu wa tuisheni,
🤔🤔🤔🤔🤔Yeremiya yaranditse ati "Yehova ni umugabane wanjye, ni yo mpamvu nzamutegereza. 😬😬😬😬😬Det är orealistiskt att tänka så. Muri ako kazi, yatumyeho
 
Back
Top Bottom