Tshisekedi yafunze inshuti y’akadasohoka ya Kabila

Tshisekedi yafunze inshuti y’akadasohoka ya Kabila

UMUVUZANDURU

Senior Member
Joined
Aug 4, 2026
Posts
143
Reaction score
0
Alexis Thambwe Mwamba, wahoze ari Perezida wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba n’umwe mu banyapolitiki bazwiho kuba hafi y’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Joseph Kabila, yatawe muri yombi n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko Thambwe Mwamba, ufite imyaka 80, yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Gatanu.

Ibitangazamakuru byo muri Congo bivuga ko abasirikare barenga 30 ari bo boherejwe gushyira mu bikorwa igikorwa cyo kumuta muri yombi.

Thambwe Mwamba azwi nk’umwe mu banyapolitiki bakomeye bagiye bagirana imikoranire ya hafi na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Amakuru akomeje gukwirakwizwa avuga ko Thambwe Mwamba akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo wa Leta ungana na miliyoni zirindwi z’amadolari ya Amerika.

Icyakora, amakuru arambuye ku birego aregwa n’aho iperereza rigeze ntaramenyekana neza.

Aya makuru aje mu gihe umwuka wa politiki hagati y’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi n’abanyapolitiki bafitanye isano na Joseph Kabila ukomeje gukurikiranwa n’abasesenguzi ba politiki ya Congo.
1792830274759.png
 
Back
Top Bottom