UMUVUZANDURU
Senior Member
- Aug 4, 2026
- 143
- 0
Inzozi zabaye impamo! Nyuma y’imyaka hari ibiganiro hagati y’u Rwanda, Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka nto za Formula One n’ubuyobozi bwayo, bidasubirwaho u Rwanda rwahawe kwakira Grand Prix y’iri siganwa, umuhanda wayo wihariye ukazubakwa mu Karere ka Bugesera.
Nyuma y’ibikorwaremezo byahuruje amahanga birimo Stade Amahoro na BK Arena, benshi mu bayatuye bakifuza kurugenderera, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugira iki gihugu igicumbi cya siporo.
Uwavuga ko ibyiza biri imbere ntiyaba abeshye kuko agasongero k’imikino ikomeye kataragerwaho ugereranyije n’ibyo igihugu cyifuza.
Ibinezaneza ni byose mu Banyarwanda, ariko na none amatsiko ni menshi ku bibaza uko bizagenda umunsi u Rwanda ruzaba rwakiriye Grand Prix ya mbere ya Formula One mu 2030.
Ni muri urwo rwego tugiye kubacira ku mayange, tukabasobanurira byinshi mu muhanda uzakinirwamo iri siganwa mu gihe cy’imyaka 10 nk’uko bikubiye mu masezerano u Rwanda rwashyizeho umukono.
Aho umuhanda uzubakwa
Umuhanda wa Formula One uzubakwa mu Karere ka Bugesera, mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali. Uzaba wegeranye n’Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizuzura mu 2028.
Ni umuhanda uzaba wubatse ku nkombe z’Ikiyaga cya Mugesera biwugira umwe mu myiza abakinnyi bakiniraho ku Isi. Ni ko bimeze ku mihanda nka Albert Park Grand Prix Circuit gusa wo uzenguruka inyanja.
Rwiyemezamirimo w’Umwubatsi akaba n’umuhanga mu gushushanya imbata z’imihanda yo gusiganwa mu modoka, Dr. Carsten Tilke, yavuze ko nyuma yo gusura Bugesera basanze ari ahantu heza habera umukino wa Formula One.
Yagize ati “Twasuye aha hantu tubona imisozi ihakikije, tubona uko ubutaka bwaho buteye kandi ari hafi y’ikiyaga, twumva ni ho hakwiriye kujya uyu muhanda. Ni ahantu hafite byose ku buryo biba ari indoto za buri mushushanyi.”
Uyu muhanda uzubakwa na sosiyete yo mu Budage ya Tilke ifatanyije n’umuhanga mu gushushanya imbata z’imihanda yo gusiganwa mu modoka, Alexander Wurz, wanabaye umukinnyi wa Formula One, abinyujije mu kigo cye cya WurzDesign.
Formula One ni umukino wo gusiganwa mu tumodoka duto kandi twa mbere twihuta ku Isi kuko tugendera ku muvuduko w’ibilometero 300 ku isaha. Ni yo mpamvu imihanda yayo iba yubatse ku buryo butandukanye n’iy’imodoka zisanzwe cyangwa iy’indege.
Imiterere y’umuhanda
Uzubakwa mu Rwanda uri ku butumburuke bwa metero 100, ukazaba ufite intera y’ibilometero 6, aho abakinnyi bazajya bazenguruka inshuro 44 kugira ngo buzuze ibilometero 260 biteganywa n’amategeko mu isiganwa rya Formula One.
Uzaba ari umuhanda munini kuri Silverstone Circuit wo mu Bwongereza, Suzuka International Racing Course mu Buyapani, Bahrain International Circuit wo muri Bahrain na Yas Marina Circuit wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu unahenze ku Isi.
Hari kandi Shanghai International Circuit mu Bushinwa, Monaco Circuit mu Bufaransa, Circuit de Barcelona muri Espagne, Marina Bay Street Circuit yo muri Singapore yakiniweho mu mpera z’icyumweru gishize n’ahandi.
Ni umuhanda uzaba ufite inzira ya kilometero 1 irombereje, ari na ho hazajya haba hubatse inyubako zo gusuzumiramo imodoka zigasubira mu isiganwa, ibizwi nka ‘F1 Pit Stop’. Aha imodoka ihamara hagati y’isegonda rimwe n’atatu.
Ufite amakona agera kuri 17, atuma abakinnyi bashobora kunyuranaho cyane no guhatana byisumbuyeho mu isiganwa, ukagira ubuhaname bwa metero 197 zigaragaza ubuhanga mu gutwara n’ibindi. Ni uwa mbere ku Isi uzaba uteye utya.
Ni umuhanda uzaba wubatse ku buryo imodoka zigenda mu cyerekezo gitandukanye n’icyo urushinge rw’isaha ruganamo. Wakinirwamo n’amasiganwa yo moto (Moto GP) n’andi masiganwa yo mu modoka.
Si umuhanda gusa kuko uzaba ufite aho abafana bicara kugira ngo barebe umukino. Aha hazaba hubatse mu buryo bugaragaza umuco nyarwanda n’umuco wa Afurika, dore ko ari ryo siganwa rizaba rihabereye mu myaka 37.
Aha hazajya hakira abantu bagera ku bihumbi 100 bicaye neza bari kureba isiganwa, ariko abantu ibihumbi 300 bakaba bashobora kuhahurira mu bikorwa runaka.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean Guy Afrika, yavuze ko Formula One atari yo gusa izajya ibera muri uyu muhanda kuko izaba ifite inyubako ziberamo ibindi bikorwa nk’ibitaramo, amamurikagurisha, imihanda y’imodoka za ‘Karting’ n’ibindi bizajya bituma udakoreshwa rimwe mu mwaka.
Uzagira inyubako ziwukikije zirimo amagaraje y’imodoka, inzu zo kwerekaniramo imodoka zisanzwe zitari iz’amasiganwa, inzu zigishirizwamo gukanika imodoka n’andi masomo yo gutwara imodoka.
Hazubakwa inzu yihariye yo kwerekaniramo ibijyanye n’umuco nyarwanda n’ibyiza bitatse u Rwanda, kugira ngo hanatezwe imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, dore ko na gahunda ya Visit Rwanda ari umufatanyabikorwa mukuru muri iri rushanwa.
Imwe mu mishinga ikomeye yakozwe na Tilke izubaka umuhanda wa Formula One mu Rwanda, irimo Buenos Aires Moto GP Race Track wo muri Argentine, Miami International Autodrome na Las Vegas Strip Circuit muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lusail International Circuit muri Qatar na Baku City Circuit muri Azerbaijan.