Marie Antoinette
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 426
- 412
Umugabo wo mu murenge wa Byumba yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw’umwana w’ imyaka umunani nyuma y’uko bari basanzwe bafitanye ikibazo, aho umugabo yashinjaga umwana kumwiba amatunda.
Turayizeye Vanessa w’imyaka umunani yasanzwe mu murima w’icyayi yapfuye. Yari amaze iminsi ine ashakishwa n’ababyeyi be bakamubura, gusa baje kumusanga hafi y’urugo rw’umugabo wari waramubwiye ko niyongera kumufata amwibira amatunda azahita amwica.
Umurambo w’umwana wabonetse ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, uboneka mu mudugudu wa Mugorore, Akagari ka Kibari, mu murenge wa Byumba.
Abaturage bavuga ko uwo mugabo wafashwe akekwaho kwica uwo mwana, hari igihe yigeze gufata uwo mwana yamwibye amatunda mu murima we akamufungirana ahgaagamaza ababyeyi be, avuga ko niyongera kumufata azamwica.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Amajyaruguru, SP Mwiseneza Bosco, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje.
Bikomeje kugaragara ko abnyarwanda bafite ubunyamaswa bwo ku rwego rwo hejuru. Ikindi,hari abantu bahabwa amazina atabakwiye. Nta mugabo nyawe, cg umubyeyi,wafungirana umwana ngo ni uko yihaye ikintu kiribwa. Amatunda uburyo aryohera,n'umuntu mukuru yaryiba.
N'ubwo inzego zibishinzwe zitaremeza neza niba koko ari we wamwishe,ariko imvugo ye ubwo ni yo azize.
Uwaba yabikoze uwo ari we wese: umuntu utinyuka akica akana kangana uko,aba yuzuye mu bwonko?
Nta munsi urashira hatavuzwe inkuru y'umuntu wishe undi. U Rwanda rwaravumwe tubimenye? Ubu mu bintu byose byabashije gushyirwa mu murongo,abicanye ni bo bananiranye?