Umujyi wa Kigali ntiwemeranya n’abacuruzi bavuga ko basenyerwe amaseta batabateguje, uvuga ko gahunda yo gukuraho utubati twubatswe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yari imaze igihe izwi.
Ibi byabereye mu masoko ya Nyarugenge, UTC na Cartier Commercial, nyuma y’inkongi yibasiye Isoko rya Musanze ku wa 12 Ukwakira 2026. Umujyi wa Kigali uvuga ko iki cyemezo kigamije kongera umutekano no korohereza ubutabazi mu gihe habaye inkongi.
Abacuruzi basenyewe amaseta bavuga ko bahombye cyane, kuko batunguwe n’icyemezo, bamwe bakaba bari bamaze kwishyura ubukode cyangwa kurangura ibicuruzwa. Hari n’abari bafite inguzanyo batararangiza kwishyura. Basaba Umujyi wa Kigali kubashakira ahandi bakorera, kuko kubona andi maseta bigoye kandi ahari ahenze.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko utubati twari twarashyizwe mu nzira z’abanyura mu masoko no mu nzira zagenewe ubutabazi, bityo mu gihe habaye inkongi bikaba byatuma igira ingaruka zikomeye.
Umujyi wa Kigali wavuze ko gahunda yo gukuraho utwo tubati yatangiye kera, ndetse ko yari yarafashwe no mu 2024, bityo abacuruzi n’abayobozi b’amasoko bakaba bari barabimenyeshejwe.
Wibukije abashinzwe amasoko n’abacuruzi ko bagomba kubahiriza amabwiriza agenga ahakorerwa abantu benshi, uburira abayarengaho ko bagiye guhanwa.
Ibi byakurikiwe no gufunga by’agateganyo inyubako eshanu i Kigali kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi z’umuriro, nyuma y’inkongi yongeye kwibasira Agakiriro ka Gisozi.