Abadepite ba Afurika y’Epfo basabye Guverinoma yabo kuvana Ingabo z’icyo gihugu, SANDF, mu Burasirazuba bwa Congo kuko icyazijyanyeyo kitazwi niba kiri mu nyungu z’Igihugu cyangwa iza Perezida Cyril Ramaphosa.Babisabye kuri uyu wa Kabiri, ubwo Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Rudzani Maphwanya, bari bitabye Komisiyo ishinzwe Umutekano mu Nteko, kugira ngo basobanure iby’ubutumwa bw’Ingabo z’icyo gihugu muri Congo.