1994: Joseph Kavaruganda yari azi ko ingabo za Loni zitazatabara abanyarwanda
Umunyamategeko, Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko nshinga, na Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, bombi bishwe ku itariki ya 7 Mata 1994.
Hari hashize iminsi 100 babwiye umuryango w’abibumbye ko nibadatabara ngo bambure abicanyi intwaro, mu Rwanda hazacura imiborogo. By’umwihariko Kavaruganda yabonanye n’uwari ukuriye MINUAR, Jacques Roger Booh-Booh, mu nzu yari atuyemo hafi ya Hotel Umubano-Merdien.
Mu kiganiro bagiranye na Jacques Roger Booh-Booh cyari icyo kwereka LONI ko gutinda gushyirwaho kw’inzego z’ubutegetsi bw’inzibacyuho bizagira ingaruka mbi ukurikije uko yabonaga ibintu mu gihugu icyo gihe. Kavaruganda, kimwe n’abandi bayobozi bakuru bari mu rwego rwe, yari yarahawe abasirikare na MINUAR bamurinda. Ariko, ibyo ntabwo byamubujije kumva ko umutekano we ku giti cye ntacyo wamumarira.
Mu kiganiro cyihariye Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana yigeze kugirana n’ Umushakatsi Tom Ndahiro yamubwiye ko Kavaruganda atashiraga ingabo za MINUAR amakenga kubera ko zitabashaga “kubuza urwaje”. Ngo yavugaga ko kurindwa nazo “ari nko kurindwa n’imishashara ihura n’izuba igashonga.” Ibyo yavugaga ntiyibeshye, Kavarugamda yishwe MINUAR yitwa ngo iramurinze.
Kavaruganda yabwiye Jacques Roger Booh-Booh, ko yarusimbutse kenshi, akagenda ashyira mu majwi abambari ba Prezida Habyarimana. Undi amusubiza ko nta bushobozi yari afite bwo kureba niba ibyo avuga ari byo.
Icy’ingenzi muri icyo kiganiro ni uko Kavaruganda yabwiye umuyobozi wa MINUAR ko “iramutse yemeye kurinda umutekano we, ikamushyigikira”, muri Gashyantare 1994, yayobora umuhango wo kurahiza abaministiri n’abadepite batanzwe na Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, afatanije na Twagiramungu Faustin wari kuyobora guverinoma y’inzibacyuho yaguye.
Muri uko kwezi, Perezida Habyarimana yari kuba yagiye muri Cote d’Ivoire mu muhango wo guhamba uwahoze ayobora icyo gihugu witwa Felix Houphouet Boigny. Impungenge uwo mucamamaza yari afite zari zifite ishingiro kubera ko nta munsi wahitaga i Kigali hadaturitse nibura grenade 15.
Ikindi ni uko ku itariki ya 5 Mutarama, abayoboke b’ishyaka CDR bateye ambasaderi wa Tanzania, witwa Dorah Mbezi bamuziza ko ngo akabya gushyigikira amasezerano y’amahoro ya Arusha.
994: Joseph Kavaruganda alijua kuwa UN haitawasaidia wanyarwanda
Wakili, Joseph Kavaruganda, ambaye alikuwa Rais wa Mahakama ya Katiba, na Agathe Uwilingiyimana, Waziri Mkuu, wote waliuawa Aprili 7, 1994.
Siku 100 zilizopita waliiambia Umoja wa Mataifa kwamba ikiwa hawataingilia kati ili kuwaondoa wauaji, kutakuwa na maombolezo nchini Rwanda. Hasa, Kavaruganda alikutana na mkuu wa zamani wa UNAMIR, Jacques Roger Booh-Booh katika nyumba yake karibu na Hoteli Umubano-Merdien.
Katika mahojiano na Jacques Roger Booh-Booh ilikuwa ni kuonesha UN kwamba kucheleweshwa kwa uanzishwaji wa utawala wa mpito kunaweza kuwa na athari hasi kwa jinsi alivyotazama vitu nchini wakati huo. Kavaruganda, kama maafisa wengine waandamizi katika safu yake, alikuwa amepewa askari wa UNAMIR kumlinda. Walakini, hiyo haikumzuia kuhisi kwamba usalama wake wa kibinafsi hautumiki kwake.
Katika mahojiano ya kipekee na mtafiti Tom Ndahiro, mwandishi wa habari Venuste Nshimiyimana alimweleza kwamba Kavaruganda hakuwatuhumu wanajeshi wa UNAMIR kwa sababu hawawezi "kuzuia ugonjwa". Alisisitiza kwamba kukiri kwake kulipatikana kupitia kuteswa, na kwamba kukiri kwake kulipatikana kupitia kuteswa. Hakuwa na makosa, Kavarugamda aliuawa na UNAMIR ili kumlinda.
Kavaruganda alimweleza Jacques Roger Booh-Booh kuwa ameruka mara kadhaa, na kuendelea kupiga kura kwa wafuasi wa Rais Habyarimana. Mwingine akajibu kuwa hakuwa na uwezo wa kuona ikiwa anachokuwa akisema ni kweli.
Kwa maana, Kavaruganda alimweleza kiongozi wa UNAMIR kwamba "ikiwa atakubali kulinda usalama wake na kumuunga mkono", mnamo Februari 1994, atasimamia sherehe ya kuapishwa ya Waziri Mkuu Agathe Uwilingiyimana, kwa kushirikiana na Twagiramungu Faustin. kuongoza serikali ya mpito iliyoanguka.
Mapema mwezi huo, Rais Habyarimana angeenda Cote d'Ivoire kwenda kumzika Rais wa zamani Felix Houphouet Boigny. Maswala ya wakili yalikuwa na haki kwa sababu hakuna siku iliyokuwa imepita huko Kigali bila ya kulipuka mabomu 15.
Kwa kuongezea, mnamo Januari 5, washiriki wa CDR walimshambulia Balozi wa Tanzania Dorah Mbezi kwa tuhuma za kukiuka Hati za Amani za Arusha.